Print

Umuryango w’abiyisilamu mu Rwanda watangaje igihe igisibo kizatangirira

Yanditwe na: Muhire Jason 15 May 2018 Yasuwe: 1625

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gicurasi 2018 , ubuyobozi bukuru bw’ umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ( Rwandan Muslim Community) bwashyize hanze itangazo rimenyesha abayisilamu bose ko igisibo cya Ramadhan Kalim kizatangira kuwa kane Taliki ya 17 Gicurasi 2018.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ Umuyobozi w’idini ya Islamu mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim ndetse aboneraho no kwifuriza abayisilamu n’abanyarwanda bose muri rusange kuzagira igisibo cyiza cyuje imigisha.