Print

Messi yahishuye amarangamutima ye ku makuru yo kwerekeza muri Real Madrid kwa Neymar

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 3010

Lionel Messi yatangarije televiziyo yitwa TyC Sports y’iwabo muri Argentina ko Neymar ari umukinnyi ukomeye ndetse ubuhanga afite muri ruhago bwiyongereye ku bw’abandi bakinnyi ba Real Madrid byagorana kuyigaranzura.

Messi ntiyifuza kubona Neymar muri Real Madrid

Yagize ati “Byaba biteye ubwoba kubera icyo Neymar asobanuye kuri FC Barcelona,yatwaye buri kimwe hano niyo mpamvu byaba ari agahinda kuri twe.Byaba biteye ubwoba kuri buri mukinnyi wa FC Barcelona kuko Real Madrid yaba igiye gukomera cyane kurusha uko imeze ubu.”

Messi yabwiye iyi televiziyo ko buri gihe ahora asaba Neymar kugaruka muri FC Barcelona yavuyemo umwaka ushize mu buryo butunguranye ndetse azakomeza kumwinginga kugira ngo aterekeza muri mukeba.

Messi yatangaje ko ikipe ya Brazil Neymar akinira ayiha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi yon a Espagne n’Ubudage gusa we na bagenzi be barahiriye gukora ibishoboka byose bakegukana iki gikombe kigiye kubera mu Burusiya.