Print

Young Grace washyize hanze amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sports yatangaje impamvu yabimuteye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 3277

Mu kiganiro Young Grace yagiranye n’ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko nk’umufana wa Rayon Sports yashyize hanze amafoto yambaye imyenda yayo mu rwego rwo kuyifuriza amahirwe masa mu mukino ifitanye na Young Africans, kuri uyu wa Gatatu I Dar Es Salaam.

Yagize ati “Nsanzwe mfana Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane cyane umukinnyi Yannick Mukunzi. Ariya mafoto nayifotoje kera. Ni amafoto asanzwe nifotoje nambaye iriya myenda kuko ari iy’ikipe nkunda. Uyu munsi nayashyizeho kuko ndi kwifuriza Rayon Sports intsinzi mu mukino irakina na Yanga Africans.

Young Grace yishimiwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamukurikina ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamubwira ko yahisemo neza.

Benshi mu bakurikirana uyu muraperi bavuga ko impamvu akunda Rayon Sports ari uko ikinamo Yannick Mukunzi ndetse bagatanga ibihamya ko yahoze ari umufana wa APR FC,ayivaho kubera ko uyu musore ukina hagati mu kibuga yari yerekeje muri Rayon Sports.


Comments

habanabashaka gervais 18 May 2018

Nagukundaga arikokuvufana rayon ndakwanze