Print

Wa mukobwa we niba ushaka umusore muzarushinga rugakomera, uzitondere abasore bateye gutya

Yanditwe na: Muhire Jason 16 May 2018 Yasuwe: 4565

Ariko rero burya, iyo hatabayeho gushishoza bihagije hari igihe uhura n’umusore nyuma ukazasanga waramwibeshyeho nyamara mbere waramubonaga nk’uzakubera umugabo muzasangira ubuzima bw’urukundo mu munezero.

Bene aba basore rero batazagufata neza igihe mwageze mu rugo, ushobora no kubamenya kare ukaba wakwirinda kubemerera ko murushinga kugirango ubuzima bwawe butazakubihira.

Abo basore rero ni aba bakurikira:

1.Umusore uhorana amaganya y’ubukene

Akenshi usanga bene uyu musore aba ari umunyabugugu, atajya agendana ikofi irimo amafaranga igihe azi ko muri bube kumwe. Usanga igihe mujyanye nko muri Restaurant kugura akantu runaka agusaba buri gihe ko ari wowe wishyura. Ibi biba byerekana ko nta kintu uzajya ukenera ngo akiguhe mu buryo bworoshye kuko aba arangwa n’ubugugu.

2.Umusore utagira imishinga, uhora arangwa n’ubunebwe

Buri gihe usanga uyu musore nta kintu kizima ajya apanga, ntareba ku buzima bw’ejo hazaza. Bene uyu igihe umuvumbuye hakiri kare ni ukumwirinda kuko no kugutunga bishobora kuzamugora ahubwo ushobora gushiduka wisanga warabaye nka mama we ari wowe umumenyera buri kimwe cyose igihe muramutse mushakanye.

3.Umusore uhora ahuze

Burya abasore bahora bahugiye mu kazi, bahorana inyota y’amafaranga batajya baruhuka na rimwe na bo si sawa kuko bahugira muri ibyo, ugasanga barabyuka bagenda bakagaruka ijoro riguye ntube wamubona ngo munasohokane, mufate akanya ko kwishimira ubuzima mubayemo, ahubwo buri gihe ugasanga ahora ahangayikiye amafaranga, uyu si mwiza kuko akubihiriza ubuzima kabone n’ubwo yaba akora akakuzanira amafaranga menshi kuburyo icyo ukenera ukibona ariko umunezero wo mu buzima bw’urukundo uba waciye ukubiri na wo, kandi kubaka ni ukuganira no kungurana ibitekerezo.

4. Umusore wifata nk’abana, uhorana ibitekerezo bya cyana.

Hari abasore usanga bagifite ibitekerezo nk’iby’abana, agahora ashaka kwihorera mu bimushimisha gusa, nko kwirirwa museka, yishakira ubuzima bworoshye, atinya guhangana n’ibibazo kandi akihunza inshingano, bene nk’uyu jya uhita umugendera kure kuko n’iyo abaye umugabo ntashobora guhangana n’ibibazo by’ingutu mushobora guhura na byo mu rugo, ubwo buzima bwa rwana yamenyereye buramukurikirana.

5. Umusore ukunda mama we cyane kuburyo ikibaye cyose ariwe avuga

Ibi ntibishatse kuvuga ko kuba umusore yakunda mama we ari ikibazo, ahubwo guhora ikibaye cyose avuga mama we bigaragaza ko atiyumvamo ubukure, ugasanga nta cyemezo na kimwe yakwifatira atabanje kubaza mama we kimwe n’ibindi byose akora akumva yabaza mama we yemwe n’umukobwa bajya gukundana ugasanga ari muri “Nzabaza mama numve”