Print

Kicukiro: Nakabonye umwana we yarashimuswe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 May 2018 Yasuwe: 3301

Uyu mwana washimuswe ni bucura bwa Nakabonye yiga mu muri gardienne ya 3, yashimutiwe ku irembo ry’iwabo ku wa Gatandatu ushize saa moya z’ijoro mu kagari ka Nyakabanda Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Nakabonye avuga ko ku Cyumweru iwe haje umumotari akamuha agapapuro kanditseho ngo “Hamagara izi numero uze ufate umwana wawe”.
Nk’ uko Umuseke wabitangaje ngo Nakabonye yahise ahamaraga yitabwa n’umugabo amubwira ko ari i Kabuga yajya gufata umwana we yitwaje ibihumbi makumyabiri (20 000Frw).

Ati “Mubajije aho aherereye neza i Kabuga ngo mpamusanze muhe n’ayo mafaranga ntiyansobanurira. Nongeye kumuhamagara ambwira ko bari i Rwamagana mu mugi.”

Avuga ko nyuma gato yongeye guhamagara telephone ntiyacamo kuva ubwo kugeza ubu.
Umwana ntarongera kumubona n’uwamutwaye telephone ntiriho.

Ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi yagiye kuri Polisi ku Kacyiru aherekejwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wabo w’Indakemwa batanga ikirego mu nyandiko ku rwego rugenza ibyaha (RIB) nabo basigarana copy.
Nakabonye avuga ko Polisi y’ u Rwanda yababwiye ko iri gukurikirana iki kibazo.


Comments

Elissa powerman 18 May 2018

nukuri iyo nkuru irababaje,palisi yurwanda turayizeye izafata abo bashimunsi uwo mwana bitarenze iki cyumweru!!!,gusa uwo mubyeyi niyihangane akomeze kwizera imana kuk azamubona.


console 17 May 2018

mubyukuri ibyobintubireze kugezubwonange byambayeho arikonajekumubona nisewabo wariwamutwaye kukose yarari sudan amubwirako yohereza ibihumbi maganatanu byurwanda nahisenitabaza police basanze arisewabo wamugambaniye police ndayizeye bakurikirane iyonimero murakoze