Umunyarwandakazi Uwase Nancy Sibylle uzwi nka Uwase Nancy ku mbuga nkoranyambaga ari mu irushanwa ry’ubwiza ry’Abanyafurika batuye muri Canada (Miss Africa Canada) rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere . Uyu mukobwa ahatanye n’abandi bakobwa 14 b’abanyafrika batuye muri Canada bazashakishamo umukobwa uhiga abandi mu buranga.
Mu bakobwa bahatanye na Nancy harimo ukomoka muri Mali, Senegal, Congo Brazaville , Cȏte d’Ivoire, Cameroon, Guinée, DR Congo, Togo, Nigeria, Togo na Tanzania.
Miss Afrique Canada ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘kwigaragaza k’umurage w’Umunyafurika’ buri umwe mu bahatana ku munsi wo gutanga ikamba azajya afata umwanya yiyerekane mu mwambaro gakondo w’aho akomoka.
Nancy Sibylle Uwase uhagarariye u Rwanda ni n’aho yavukiye gusa aza gukurira muri Canda ari n’aho atuye kugeza uyu munsi.
Biteganyijwe ko Irushanwa nyir’izina rizasozwa kuwa 23 Kamena 2018, uzegukana ikamba muri iri rushanwa azahabwa imodoka nshya n’ibindi bitarashyirwa hanze.
REBA AMAFOTO:
Turagushyigikiye mwana wacu
U deseve first place
Tu es la plus belle Nancy!!! Bonne chance.
Ni umukobwa yitonda’azi ubwenge’yubaha,akurikiza akaranga ki gihugu yamukamwo.atamba neza ni igihagararo ciza.
Sans aucun doute elle va remporter la première place
turamushyigikiye
Amahirwe masa kuri Nancy!!