Print

Karongi: Ku kagari hibwe ibendera umuturage utazwi akoresha amayeri riraboneka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 May 2018 Yasuwe: 4303

Amategeko y’u Rwanda aha ibendera ry’igihugu n’ibindi birango bya Repubulika icyubahiro ndetse “Umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibyo bimenyetso amategeko aramuhana.

Ibendera ryo ku biro by’aka kagari rimaze kubura igikuba cyaracitse ku babimenye hatangira umukwabu wo kurishaka
Umwe mu baturage wari ufite amakuru y’uwibye n’aho iri bendera yarishyize yanze kubisakabaka mu magambo afata agapapuro yandikaho amakuru yaryo afite maze agashyira ahantu azi ko kari bubonwe n’abantu.

Umuturage wagasomye yatangarije Umuseke ko hari handitseho uwibye ibendera n’aho yarishyize bakwiye kurishakira. Gusa yirinze gushyiraho amazina ye nk’uwatanze amakuru.

Byahise bigera ku buyobozi kuri uyu wa Gatanu bakurikiza ayo makuru yatanzwe n’umuturage maze ibendera bararibona nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Aphrodis Mudacumura.

Mudacumura avuga ko uwaryibye basanze yararihishe mu rutoki rw’undi muntu. Ubu ngo ari gukurikiranwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bukoresha inama n’abaturage kuri iki kibazo bwongera kwibutsa abaturage agaciro k’ibirango bya Repubulika n’amategeko abigenga.

Abaturage ba hano bavuga ko bakeka ko uwaryibye akarihisha mu murima w’undi muntu yaba yari agamije gushyira mu kaga nyiri umurima. Iperereza ku ukekwaho kuryiba riri gukorwa afunze. Muri aka kagari kwiba ibendera ry’igihugu ngo byaherukaga mu 2012 nabwo ngo ryafatiwe mu rugo rw’umuntu.