Print

Uburanga bwa bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Chelsea na Manchester United ziracakirana uyu munsi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2018 Yasuwe: 4221

Nubwo ibivugwa mbere y’uyu mukino ari byinshi,UMURYANGO wabashakiye amafoto ya bamwe mu bakunzi b’abakinnyi dukesha ikinyamakuru The Sun.

CHELSEA FC
CESC FABREGAS - Daniella Semaan


Uyu mukunzi wa Fabregas bamaranye imyaka 7 babana, amurusha imyaka 12 yose ndetse bakundanye nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we bari bafitanye abana 2.
ALVARO MORATA - Alice Campello

Aba bombi bakoze ubukwe mu mwaka ushize babukorera I Venice mu Butaliyani.Morata na Campello usanzwe ari umunyamideli bamenyaniye mu Butaliyani ubwo yakiniraga Juventus.

CESAR AZPILICUETA - Adriana

Uyu myugariro n’uyu mukunzi we bakundanye kuva bakiri bato ndetse bashakana mu mwaka wa 2015,bafitanye umwana umwe.

WILLIAN - Vanessa Martins

Uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yashyingirnwe n’umunyamategeko Vanessa mu mwaka wa 2011,babyaranye abakobwa b’impanga mu mwaka wa 2012.

ANDREAS CHRISTENSEN - Katrine Friis

Uyu musore ukiri muto akundana n’umu designer w’umunya Denmark Friis ndetse uyu mukunzi we akundwa na benshi mu bafana ba Chelsea kubera imyambarire ye.

MANCHESTER UNITED
CHRIS SMALLING - Sam Cooke


Uyu myugariro wa Manchester United,yashakanye n’uyu mukobwa wigeze gutorerwa kuba umugore ufite amabere meza mu mwaka ushize.

PAUL POGBA - Maria Salaues

Uyu mukunzi wa Paul Pogba ni umwe mu bakurikiranira hafi umugabo we kuko akunda kwitabira imikino myinshi ya Manchester United.

DAVID DE GEA - Edurne Garcia

Uyu munyezamu wa Manchester United akundana n’uyu mukobwa w’umuhanzi ndetse ukora ibiganiro kuri televiziyo.

JUAN MATA - Evelina Kampf

PHIL JONES - Kaya Hall