Nubwo ibivugwa mbere y’uyu mukino ari byinshi,UMURYANGO wabashakiye amafoto ya bamwe mu bakunzi b’abakinnyi dukesha ikinyamakuru The Sun.
CHELSEA FC
CESC FABREGAS - Daniella Semaan
Uyu mukunzi wa Fabregas bamaranye imyaka 7 babana, amurusha imyaka 12 yose ndetse bakundanye nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we bari bafitanye abana 2.
ALVARO MORATA - Alice Campello
Aba bombi bakoze ubukwe mu mwaka ushize babukorera I Venice mu Butaliyani.Morata na Campello usanzwe ari umunyamideli bamenyaniye mu Butaliyani ubwo yakiniraga Juventus.
CESAR AZPILICUETA - Adriana
Uyu myugariro n’uyu mukunzi we bakundanye kuva bakiri bato ndetse bashakana mu mwaka wa 2015,bafitanye umwana umwe.
WILLIAN - Vanessa Martins
Uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Chelsea yashyingirnwe n’umunyamategeko Vanessa mu mwaka wa 2011,babyaranye abakobwa b’impanga mu mwaka wa 2012.
ANDREAS CHRISTENSEN - Katrine Friis
Uyu musore ukiri muto akundana n’umu designer w’umunya Denmark Friis ndetse uyu mukunzi we akundwa na benshi mu bafana ba Chelsea kubera imyambarire ye.
MANCHESTER UNITED
CHRIS SMALLING - Sam Cooke
Uyu myugariro wa Manchester United,yashakanye n’uyu mukobwa wigeze gutorerwa kuba umugore ufite amabere meza mu mwaka ushize.
PAUL POGBA - Maria Salaues
Uyu mukunzi wa Paul Pogba ni umwe mu bakurikiranira hafi umugabo we kuko akunda kwitabira imikino myinshi ya Manchester United.
DAVID DE GEA - Edurne Garcia
Uyu munyezamu wa Manchester United akundana n’uyu mukobwa w’umuhanzi ndetse ukora ibiganiro kuri televiziyo.
JUAN MATA - Evelina Kampf
PHIL JONES - Kaya Hall