Print

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2018 Yasuwe: 4591

Nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa kuri ubu bukwe bwajemo kidobya kubera ko papa wa Markle yagize uburwayi bw’umutima bwatumye atagaragara muri ibi birori,ibirori byatashye ndetse byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye.

Aba bombi basezeraniye muri shapeli ya St George aho abantu basaga ibihumbi 100 bari bateraniye hanze kugira ngo bahe amashyi y’urufaya uyu mukwe n’umugeni bari barimbye cyane.

Kubera kubura kwa papa wa Markle,hafashwe umwanzuro ko igikomangoma Charles ariwe papa w’igikomangoma Harry ariwe ugomba gutanga umugeni akamushyikiriza Harry.

Igikomangoma cyakiranye ubwuzu Markle ndetse kiramubwira kiti “urasa neza cyane”ndetse gishimira papa wacyo ku bw’umugeni we amuzaniye.

Bakigera kuri aritari barahiye indahiro yo kuzabana akaramata ndetse benshi mu babaherekeje barimo n’umwamilkazi babaha amashyi y’urufaya.

Ubu bukwe bw’ibi byamamare,bwitabiriwe n’abatumirwa bagera ku bihumbi 2 aho mu bashyitsi b’imena harimo Beckham, Idris Elba, Elton John,Oprah Winfrey, Tom Hardy, Carey Mulligan Serena Williams,abakobwa bigeze gukundana n’igikomangoma Harry aribo Chelsy Davy na Cressida Bonas n’abakinnyi ba filimi batandukanye bakinannye na Meghan Markle.

Prince Harry na Markle bamaze amezi 6 bakundana mu ibanga gusa baza kubishyira hanze mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo iki gikomangoma cyambikaga Markle impeta y’umubano.

Meghan w’imyaka 36 y’amavuko, arusha igikomangoma Harry imyaka 3 ndetse ni inshuro ya kabiri ashatse kuko yatandukanye na Trevor Engelson uzwi muri sinema, bashakanye muri 2004.