Print

Umupolisi w’umwofisiye yatamajwe n’inzoga zimuvuruguta mu biziba [ AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 22 May 2018 Yasuwe: 3934

Umupolisi yanyweye inzoga ziramutamaza, zimugira ayo ifundi igira ibivuzo, abantu barumirwa baramushungera karahava abandi bafata amafoto bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ari nako bakomeza kwibaza byinshi ku myitwarire bemeza ko igayitse.

Abaturage benshi bo mu gihugu cya Nigeria ntibiyumvisha ukuntu umupolisi w’umwofisiye utatangajwe amazina ye yanyoye inzoga zikamurenga akivuruguta hasi kandi yagakwiriye kuba ari we ntangarugero kuri rubanda. Ikindi cyavuzwe n’ababonywe umupolisi bavuze ko yikurunze hasi kubera intege nke yari afite, araninyarira imyenda arayitosa nyuma yo kunywa y’ inkorano yitwa Ogogoro.

Reba amafoto agaragaza uko uyu mupolisi uko yitesheje agaciro ku manywa y’ihangu imbere y’abaturage kubera kutanywa mu rugero.