Print

Ese abakobwa beza nka Mariya baracyabaho?

Yanditwe na: Martin Munezero 22 May 2018 Yasuwe: 1776

Mariya yari umukobwa mwiza ufite uburanga bwiza cyane, kandi yubahaga Imana n’abantu, akirinda ibibi byose. Iwabo bari abakene cyane, ariko ntiyigeze yiyandarika: ntamugabo wigeze amushukisha amafaranga ngo asambane, ntawigeze amushukisha akazi ngo amuteshe ubusugi bwe, ntawigeze amushukisha imyambaro n’ibindi ngo umurebere ubwambure….! ubwo butwari nibwo bwatumye Imana imusumbwisha abagore bose, iramutoranya imuha kubyara Umwami Yesu! Iyi ni indirimbo yaririmbye ubwo yajyaga gusura Elizabeti nyina wa Yohana umubatiza:

Luka 1:46 “Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, 47 N’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, 48 Kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo, Kandi uhereye none ab’ibihe byose bazanyita Uhiriwe. 49 Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, N’izina rye ni iryera. 50 Imbabazi ze ziri ku bamwubaha, Uko ibihe bihaye ibindi. 51 Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe, Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo. 52 Anyaze abakomeye intebe zabo, Ashyize hejuru aboroheje. 53 Abashonje yabahagije ibyiza, Naho abakire yabasezereye amāra masa. 54 Atabaye Isirayeli umugaragu we, Kuko yibutse imbabazi ze, 55 Yasezeranije ba sogokuruza, Ko azazigirira Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose.”

Nasomye amateka y’uyu mukobwa numva ndamukunze cyane, ariko ndibaza ngo: mbese abakobwa nka Mariya baracyabaho? Icyampa abasore bose bakarongora neza nka Yozefu, icyampa abakobwa mwese mukirinda mukagira ubuhamya bwiza nk’ubwa Mariya! Abakobwa mwese mbifurije kuba intwari nka Mariya!


Comments

Henriette Usenga 23 May 2018

Mariya yarumukobwa udasanzwe kuko n’Imana yabigaragaje imurutisha bose. Wambwira aho nakura amateka ye nkazayasoma