Print

Uwakekwagaho gushimuta akanica wa mwana wa Kicukiro yapfuye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 May 2018 Yasuwe: 9417

Aya makuru yumvikanye mu gihe hashize hashize iminsi ine gusa umurambo w’ uyu mwana witwaga Niyonziza Arnauld washimutiwe Kicukiro tariki 12 Gicurasi ubonetse mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.

Iperereza ryafashe uyu Emmanuel Karake ukomoka aha mu karere ka Ngoma ahita ajyanwa gufungirwa mu karere ka Kicukiro.

Umwe mu bayobozi mu murenge wa Niboye yavuze ko nawe yamenye amakuru ko uyu wari ufunze aregwa kwica uyu mwana ngo yiyahuye aho yari afungiye agapfa.

Eurelie Nakabonye nyina w’uyu mwana yabwiye Umuseke ko hari abakozi b’urwego rw’iperereza baje iwe muri iki gitondo bakamubwira ngo “wa mugizi wa nabi yiyahuye”.

Nakabonye avuga ko adasanzwe aziranye n’uriya Emmanuel Karake. Nakabonye avuga mu karere ka Gakenke.

Amakuru agaragaza uko ikibazo cyatangiye

Wa mwana w’ inshuke washimutiwe Kicukiro habonetse umurambo we

Kicukiro: Nakabonye umwana we yarashimuswe