Print

Umumotari ushinjwa gufata ku ngufu umuzungukazi ngo yashakaga kugera ku nzozi ze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 May 2018 Yasuwe: 6522

Uyu mukobwa w’ Umudage uvuga ko uyu mumotari yamufashe ku ngufu afite imyaka 19, avuga ko byabaye ubwo yategaga uyu mumotari ngo amukure ku kabari (bar) ahitwa Kololo amujyane aho atuye i Buziga. Ngo bageze mu nzira uyu mumotari afata indi ndira.

Inzira yafashe yaganaga mu gihuru ahitwa Kawanda, Kawempe aha ngo niho yageze yishimiriza kuri uwo muzungukazi anamwiba amadorali y’ Amerika 1200. Uyu mukobwa yafashe purake ya moto uwo mutari atwara UDR 472B niyo polisi yakoresheje kugira ngo imenye uwo mu motari.

Uyu mumotari yabwiye polisi ko yahoranaga inzozi n’ ubushake bwo kuzaryamana n’ umuzungukazi akavuga ko ari amahirwe Imana yari imuhaye.

Uyu mumotari yarafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kawempe akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta, kwiba, no gufata ku ngufu uyu Mudagekazi.

Uyu muzungukazi arimo gukurikiranwa n’ abaganga bamuha ubuvuzi buzwi nka Post-Exposure Prophylaxis (PEP) kugira yongererwe amahirwe yo kutandura agakoko gatera SIDA n’ ubundi bufasha.


Comments

Mazina 23 May 2018

Gusambana nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi,millions and millions.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.