Print

Ringtone ngo yabwiwe n’Imana ko Zari ariwe mugore umukwiriye

Yanditwe na: Muhire Jason 23 May 2018 Yasuwe: 1813

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, wo mu gihugu cya Kenya, Ringtone Opoke yatangaje ko ubwo yari aryamye yumvise ijwi rimubwira ko Zari ari we mugore umukwiriye.

Mu kiganiro na televiziyo yitwa Citizen yo mu gihugu cya Kenya,Ringtone yavuze ko ubwo yumvaga inkuru ko Zari yatandukanye na Diamond yabifashe nk’ibisanzwe nyamara aza gutungurwa no kubura ibitotsi muri iryo joro kandi bidasanzwe bimubaho.

Yagize ati”Nabanje kubura ibitotsi,Kubw’urukundo rw’Imana mba ndasinziye, nahise ntangira kurota Zari. Narahagurutse numva ijwi rimbwira ngo Zari niwe muntu wa nyawe kuri njye”

Ibi uyu muhanzi Ringtone abitangaje nyuma yaho Zari The Boss Lady Tlale ateye utwatsi impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover Sport 2017 yari yamuteguriye mu rwego rwo kumwereka ko amukunda.

Tubibutse ko ubwo Zari yari mu gihugu cya Kenya mu gitaramo cyiswe ‘The Colour Purple’ muri wikendi ishize,yavuze ko mu by’ukuri atazi uwo musore wirirwa avuga ko amukunda byahebuje kubera ko afite abantu basaga miliyoni 3,900,000 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.