Print

Diamond Platnumz yatangaje ko ashobora kureka umuziki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2018 Yasuwe: 1933

Uyu kabuhariwe muri Tanzania,yavuze ko kuva yatangira umuziki mu mwaka wa 2009,yagerageje kwizigamira amafaranga menshi,kugira ngo azamufashe mu gihe azaba aretse umuziki,akaba ariyo mpamvu ateganya kuwusezeraho.

Yagize ati “Inzozi zanjye kuva kera ni ugukora ubucuruzi igihe nzaba mvuye mu muziki.Ntabwo ushobora gukora umuziki iteka,niyo mpamvu ndi gukoresha amafaranga yose nkorera mu muziki kugira ngo nzamure ubucuruzi bwanjye.Reka dukoreshe amahirwe yose tubonye kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”

Nyuma y’aho Sauti Sol itangaje ko ishobora kuva mu muziki, Diamond nawe yatangaje ko mu minsi iri imbere afite gahunda yo guhagarika muzika,akigira mu bucuruzi ndetse akazamura abahanzi bakiri hasi.

Diamond ari kwibanda kuri studio ye ya Wasafi ndetse na televiziyo yayo aherutse gufungura,aho mu minsi iri imbere ateganya gufungura imishinga inyuranye.