Print

DR Congo: Abarwayi ba Ebola barimo kujya kwivuza mu bapfumu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 May 2018 Yasuwe: 673

Ngo bamwe mu barwayi ba Ebola barimo kwanga kunywa imiti bandikiwe n’ abaganga bakajya gushaka bakajya gushaka abapasiteri ngo babasengere.

Ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize hari umupasiteri wapfuye nyuma y’ uko yasengeye umurwayi wa Ebola wari wamugannye ngo amusengere.

Muganga Julie Lobali yagize ati “bamwe mu barwayi ba Ebola bitiranya Ebola n’ amarozi bakanga imiti bagahitamo gusengerwa”

Ahitwa Bikoro tariki 8 Gicurasi 2018 hagaragaye abantu 51 banduye Virus ya Ebola 27 barapfuye.

Uyu muganga avuga ko hari igihuguha ko kugira ngo Ebola yongere kwaduka Bikoro byaturutse ku bantu bariye inyama z’ inyamaswa yo mu ishyamba.

Blandine Mboyo utuye mu karere Bongondjo yavuze ko umuhigi yishe inyamaswa abaturage bakayiba bakayirwa noneho wa muhigi akabavuma.

Uwitwa Nicole Batoa avuga ko uyu muvumo ukomeye cyane kuko aba baturage bariye iyi nyamaswa babizi ko atari iyabo.

Umuyobozi wa Bikoro atesha agaciro ibivugwa n’ abaturage bitiranya Ebola n’ umuvumo ukomoka ku nyamaswa bariye akavuko ko Ebola ari icyorezo akasaba abayobozi b’ amadini n’ amatorero gusobanurira abaturage uko ikibazo giteye.

Virusi ya Ebola yandurira mu matembabuzi no gukora ku muntu uyirwaye bivuze ko kuba aba barwayi ba Ebola barimo kuva ku ivurira riri mu kato bashyizwemo bagasubira mu giturage byatuma iyi viri irushaho gukwirakwira.