Print

Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 May 2018 Yasuwe: 6310

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi yatangarije Kigalitaday ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati ” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”


Comments

Mathieu 25 May 2018

Hhhhhhhhhhhhhhh iyo nimitwe yagirangoenyine ajye mwitangazamakuru? Niba aribyo ntawe utabikora nonese kobyabaye ari 2byageze mwitangazamakuru gute?


MWISENEZA J.DE.DEIU 25 May 2018

NIBYIZA CYANE IYABA BOSE BABAGA NKUYU ICYAKORA IMANA IMUHE UMUGISHA.
NDI KINYABABA.BURERA.