Print

Twitter yafunze konti y’umukobwa washyizeho amafoto agaragaza amabere ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 25 May 2018 Yasuwe: 2944

Umukobwa wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Audrey Skhosana yatunguwe bikomeye no kubona konti yakoreshaga kuri Twitter bayifunze kubera amafoto yashyizeho agaragaza amabere ye, kandi yaratezaga umuco wabo imbere no kugirango umenyekane

Audrey Skhosana, umukobwa umenyerewe cyane gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihugu cya Afurika y’Epfo we n’abandi bakobwa bagenzi be, bamaze iminsi itari myinshi bitabiriye ibirori byo kumenyekanisha umuco gakondo wabo (Afurika y’Epfo) no kuwuteza imbere.

Mu buryo byakorwaga n’aba bakobwa bagaragazaga bimwe mu bice by’ibanga byabo harimo n’amabere. Nk’ibisanzwe rero uyu Audrey Skhosana, yashyize amafoto ye kuri Twitter maze ihita imufungira konti ye, imushinja kwamamaza ubusambanyi n’urukozasoni. Gusa abantu bamwe bakomeje kumutakambira basaba Twitter ko yamukomorera ngo kuko baba bamwigirijeho nkana kuko hari abandi bakobwa na bo bashyiraho bene ayo mafoto kandi ntibafungirwe konte zabo.