Print

Akarere ka Ruhango kabonye meya mushya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 May 2018 Yasuwe: 2853

Aka karere kari kamaze ukwezi n’igice kayobowe by’agateganyo na Jean Marie Nkurunziza, uyu munsi kabonye nyobozi nshya.

Habarurema Valens wiyamamarije muri njyanama y’Umurenge wa Byimana, yatorewe kuyobora aka karere ku bwiganze bw’amajwi y’abatoraga bagize njyanama y’Akarere na biro z’imirenge.

Ku mwanya w’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, hatowe Rusilibana Jean Marie Vianney wari usanzwe ari umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu ntara y’Amajyepfo.

Rusilibana wiyamamarije muri Njyanama y’Umurenge wa Ruhango, atowe ku majwi 168 ku majwi 31ya Ufitematiya Olive bahatanaga.

Mukangenzi Alphonsine wari usanzwe ari umukozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mutegarugori wiyamarije muri njyanama y’Umurenge wa Kinihira, yatowe ku majwi 169 kuri 28 ya Uzamukunda Marie Josée.