Print

Umwana wavutse umutima we uri hanze y’umubiri we byashimishije benshi kuba agiye kuva mu bitaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2018 Yasuwe: 2644

Uyu mwana wavutse mu Ugushyingo umwaka ushize,yavuzwe mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi kubera ko umutima we wari hanze kandi ubusanzwe uba imbere mu mubiri,ari hafi kuva mu bitaro nyuma yo kumara aya mezi yose yitabwaho n’abaganga.

Ubwo yavukaga,yatunguye benshi mu baganga ndetse n’abatuye isi aho benshi bavuze ko ashobora gupfa,ariko kuri ubu aracyahumeka ndetse agiye gusezererwa mu bitaro.

Uyu mwana yahawe akantu ko kwambara ku mutima kugira ngo karinde umutima we,none birangiye akize.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa aribo Naomi Findlay w’imyaka 31 na se Dean Wilkins w’imyaka 43 babwiwe ko umwana wabo azavukana ubumuga ataravuka,babasaba ko bakuramo inda,barabyanga bavuga ko bazakira umwana wabo uko azaba ameze kose.

Icyateye umutima w’uyu mwana gusohoka ujya hanze,n’uko igufwa ryo mu gatuza ryanze gukura nkuko bisanzwe,ibi bice by’umubiri we bishakira ubuzima hanze.
Ubu burwayi bw’uyu mwana buzwi nka ectopia cordis ntabwo bukunze kubaho,gusa 10 ku ijana ry’abana barabugira.

Uyu mwana yavuwe n’itsinda ry’abaganga bagera kuri 50 bo mu bitaro bya Leicester mu bwongereza kuva yavuka ku wa 22 Ugushyingo 2017.