Print

Umuraperikazi Nick Minaj yahishuye umusore w’umuraperi bari kumwe mu rukundo ubu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 26 May 2018 Yasuwe: 1969

Onika Tanya Maraj uzwi nka Nick Minaj ku izina ry’ ubuhanzi akaba ari umuhanzikazi ufite imyaka 35 y’amavuko wigaruriye imitima ya benshi ku isi cyane abakunda injyana Hiphop ,yatunguye abantu ubwo yandikaga kuri Twitter avugako ari mu rukundo na Eminem.

Ubutumya yashyizeho Taliki ya 25 Gicurasi 2018 , ubwo yandikaga amagambo afite umutwe uvuga ko ari mu rukundo na Eminem ndetse abisakaza no kuri konte ya Eminem akoresheje [Tag] .

Sibyo gusa kuko Nick Minaj ubwo yashyiraga hanze amashusho yamamaza indirimbo ye nshya afatanyije na Big Sean ndetse na 2 Chainz Umwe mu bafana yamubajije ati “Ese waba uri mu rukundo na Eminem?” Nta kuzuyaza Nicki Minaj yamusubije amubwira ati “Yego” ibi bikaba byahise byerekana ko uyu muraperikazi ukunzwe mu njyana ya Hip Hop ku isi ubu ari kumwe na Eminen nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Nas .