Print

Huddah Monroe yongeye gusakaza amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 26 May 2018 Yasuwe: 2612

Huddah Monroe umwe mu bakobwa bakunzwe mu gihugu cya Kenya kubera uburanga bwe yashyize hanze amafoto atandukanye ubwo yari ku kirwa kizwi nka ‘Nikki Beach Monte Carlo’ giherere iburayi muri Monaco.

Mu mafoto yashyize hanze imwe muri zo yari yambaye ikariso aryamye hafi n’amazi indi nayo yari ahagaze arimo kwereka abamukurikira ikibuno cye ,ifoto yavugishije benshi nyuma yuko uyu mukobwa asibye amafoto ye yose yashyiraga kuri instagram avugako agiye kwiyegurira Imana .

Monroe ubusanzwe ni umwe mu bakobwa bakunda kwishimisha dore ko uyu mukobwa atajya amarana kabiri n’abasore kubera ko aba ashaka buri kimwe cyose kigezweho kandi gihenze cyane .