Print

Padiri yagaragaye ari gucuruza amafi kugira ngo hubakwe kiliziya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2018 Yasuwe: 3735

Iyi kiriziya iherereye mu gace kiganjemo abayisilimu benshi yaragoranye kuyuzuza ndetse amafaranga yo kurangiza imirimo yayo arabura,bituma padiri afata agataro acuruza amafi amafaranga abonetse amufasha kuyuzuza.

Ubwo uyu mupadiri yatangiraga gucuruza aya mafi muri Werurwe 2017,isanduku ya kiliziya yari ifite umutungo w’amapeso akoreshwa muri filipine angana n’ibihumbi 100 kandi hakenewe miliyoni 9 niko gufata umwanzuro wo gushakira amafaranga mu gucuruza amafi.

Nubwo benshi bamuhaye urw’amenyo ndetse bakabona ari gukora ubusa,iyi kiliziya yaruzuye kubera ingufu yashyize mu gucuruza amafi.


Comments

umwali 27 May 2018

Niwowe uzi umurimo Nyagasani yagushinze icyo ngusabiye nimigisha iva ku Mana


Jean Cousin 26 May 2018

Imana imwongere imigisha myisha kandi ikomeze butumwa bwe muri rubanda.