Print

Umugabo wari urembye cyane yatashye ubukwe bw’umukobwa we ari mu kagare, burangiye arapfa bitungura benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2018 Yasuwe: 5100

Urukundo uyu mubyeyi yakundaga umukobwa we rwatunguye benshi ndetse amafoto ye ari ari kumushyingira,yacaracaye hirya no hino ku isi.

Uyu mubyeyi utari gito,yabwiye abaganga ko ubukwe bw’umukobwa we butamucika,arihangana arabutahanubwo byamugizeho ingaruka nyuma akahasiga ubuzima.

Uyu mubyeyi yishimiwe na benshi kubera ukuntu yihanganye agashyingira umukobwa we ndetse akabona amahirwe yo gusezera ku mukobwa we ku munsi we w’ingenzi.

Ubwo yageraga ahaberaga ubukwe,yahoberanye n’umukobwa we biratinda,bombi bararira kubera ibyishimo.