Print

Perezida Kim Jong un yongeye guhura na mugenzi we wa Koreya y’ Epfo aramuhobera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 May 2018 Yasuwe: 1934

Uku guhura kandi bibaye mu gihe ibi bihugu byombi biri gukora ibishoboka byose ngo bisubize ku murongo ibiganiro bihuza Korea ya ruguru na Amerika.

Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko ibyo biganiro byari kuzaba ku itariki 12 z’ukwa gatandatu bitakibaye, nyuma aza kwivuguruza avuga ko ibyo biganiro bikwiye kuba.

Ibiro bya Perezida Moon byatangaje ko ibyo biganiro by’uyu munsi byabereye mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare ka Panmunjom hagati y’isaha ya 15:00 na 17:00 zaho (06:00 na 08:00 GMT).

Ibi biro byakomeje bivuga ko "Aba bayobozi bose bagaragaje ibitekerezo byabo ku cyatuma ibiganiro hagati ya Koreya ya ruguru na Amerika bigende neza”

Biteganyijwe ko ku cyumweru mu gitondo aribwo Perezida Moon azatangaza ibyavuye muri ibyo biganiro.

Ibiganiro hagati ya Perezida Trump na Perezida Kim biramutse bibaye byakwibanda ku kubuza Koreya ya Ruguru gukora intwaro kirimbuzi no guhagarika amakimbirane arangwa hagati ya Leta Zunze ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru.