Print

Impanuka ikomeye yabereye muri Uganda yahitanye abantu 48

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 May 2018 Yasuwe: 5426

Iyi mpanuka yabaye saa yine z’ ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi. Ijwi ry’ Amerika rivuga ko iyi mpanuka yatewe n’ uko iyi bisi nini ya GAAGA yagonganye imodoka itari icanye amatara. Abashoferi bombi bapfuye.

Polisi ya Uganda yakoreshe kajugujugu mu kugeza inkomere kwa muganga abenshi bakaba bajyanywe mu bitaro bya Mulango.

Urutonde rw’ abaguye muri iyi mpanuka rwatangajwe na Dail monitor rugaragaza ko abenshi mu baguye muri iyi mpanuka ari abaturage ba Uganda n’ Umunyakenya umwe, kuri urwo rutonde nta munyarwanda uriho.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Emilian Kayima yavuze ko abapfuye ari 22. Iyi mpanuka yabere mu karere Lira ahitwa Kiryandongo kuri kilometero 220 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Igihugu cya Uganda kiri mu bihugu bya mbere ku isi bivugwamo impanuka nyinshi z’ imodoka bitewe n’ imihanda mibi, kugenda nabi mu muhanda, n’ imodoka zishaje.
Minisiteri ishinzwe iby’ ingendo muri Uganda imibare yayo yerekana ko hagati ya y’ umwaka wa 2015 n’ uwa 2017 impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera ku 9500.