Print

Amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo gutwara Champions League yateye impungenge abafana ba Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2018 Yasuwe: 6836

Mu magambo asa no gusezera,Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo yatumye benshi bakeka ko agiye kuva muri Real Madrid gusa abanyamakuru bamubajije niba agiye gusohoka,ntiyabihakanye ahubwo yababwiye ko azabatangariza byinshi mu minsi mike iri imbere.

Yagize ati “Mu minsi mike ndabatangariza byinshi ku hazaza hanjie,gusa byari iby’agaciro gukinira ikipe ya Real Madrid.Ubu turi kwishimira amateka tumaze gukora,mu minsi mike ndabatangariza ibyerekeye ahazaza hanjye,sinzi niba nzaba ndi muri Real Madrid.”

Real Madrid yaraye itsinze Liverpool ibitego 3-1,iyitwara igikombe cya UEFA Champions League,yatwaye ku nshuro ya 13 ndetse n’iya 3 yikurikiranya.


Comments

Toyi 27 May 2018

None Ronardo Muhaye Muraraba Mubona Vyukuri Ariko Arava Muri Madrid?