Print

Abapolisi bagaragaye bari gukubita ibipfunsi mu mutwe umwana w’umukobwa ku mucanga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2018 Yasuwe: 3065

Aya mashusho yagaragaye hirya no hino,yababaje benshi ndetse banenga aba bapolisi kubera gukubita uyu mwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 18 bamuziza kwanga kwambara amapingu.

Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kwibuka (Memorial Day),uyu mukobwa n’umuryango we basohokeye ku mucanga bahageze nibwo aba bapolisi baje gufata uyu mwana w’umukobwa ashaka kubarwanya nibwo umwe muribo yamukubise ibipfunsi mu mutwe mu gihe abandi bagenzi be bo barwanaga no kumwambika amapingu.

Muri aya mashusho y’amasegonda 50,aba bapolisi bumvikanye binginga uyu mukobwa ngo areke kubananiza we akababwira ko nta kibi yakoze.

Umupolisi yakubise uyu mukobwa amakofi 2 mu mutwe,bagenzi be bahita bamwambika amapingu nubwo Weimann yabateraga imigeri.

Aya mashusho yakwirakwijwe kuri Facebook n’uyu Weimann,wabwiye abanyamakuru ko icyabimuteye ari uko abona aba bapolisi baramuhohoteye.

Uyu mukobwa wahise arekurwa yavuze ko abapolisi bamubonye we na bagenzi be bafite inzoga kandi batarageza ku myaka y’ubukure,bagenzi be bari kumwe batanze ibyangombwa bigaragaza imyaka yabo, uyu we aza gufatwa kuko ari munsi y’imyaka 18,uyu we ahakana ko atanyoye.