Print

Abafana ba SC Villa Jogoo bateye amabuye abakinnyi babo bakomeretsa umutoza,polisi ibatera ibyuka biryana mu maso [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2018 Yasuwe: 1096

Abafana b’ikipe ya Sports Club Villa Jogoo ntibishimiye kunganya na Vipers mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’igihugu bari bakiriye ku kibuga cyabo Mutesa II Wankulukuku stadium,niko gutera amabuye mu kibuga bakomeretsa umutoza wa Vipers Miguel Da Costa,byatumye polisi irasa mu kirere kugira ngo bakwire imishwaro ndetse ibatera ibyuka mu maso.

Uyu mutoza Miguel Da Costa wa Vipers ntiyongeye gutoza uyu mukino kuko yakomerekejwe yinjira mu rwambariro nyuma y’igice cya mbere,ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Kubera ko abafana bari bariye karungu,polisi yarashe mu kirere amasasu kugira ngo ibatere ubwoba ndetse ibatera ibyuka biryani mu maso kugira ngo batuze.

Umukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yombi,uzaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru aho byitezwe ko Vipers ishobora gusezerera SC Villa.