Print

Nyabihu: Umuyobozi uvugwaho kwaka abaturage amafaranga akabaha mituelle z’ impimbano yatawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 May 2018 Yasuwe: 2146

Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Iperereza Mbabazi Modeste yatangarije UMURYANGO ko uyu muyobozi yakaga abaturage amafaranga akabakorera mituelle z’ impimbano.

Yagize ati “Uwo yafashwe, akurikiranyweho ubwambuzi bushukana, akurikiranyweho inyandiko mpimbano. Araka abaturage amafaranga avuga ngo agiye kubakorera mituelle akabaha mituelle z’ impimbano na gitanse z’ impimbano.”

Uyu muyobozi ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira ngo yakaga abaturage amafaranga abizeza ko agiye kubahindurira ibyiciro by’ ubudehe, akigana isinya y’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Rega.

RIP yatangarije UMURYANGO ko umubare w’ amafaranga uyu muyobozi yatse abaturage itarawumenya.