Print

Rayon Sports yazanye uburyo bushya bwo gufasha abakinnyi kunanura imitsi bumenyerewe mu makipe akomeye I Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2018 Yasuwe: 5290

Ubu buryo bwo kunanura imitsi umuntu yicara mu mazi akonje cyane, bumenyerewe ku makipe yo ku mugabane w’I Burayi n’andi yifite ku mugabane w’Afurika,bugiye kujya bworohereza abakinnyi gukira imvune zoroheje bagiriye mu mukino cyane ko bumeze nka barafu.

Abakinnyi bishimiye ubu buryo

Aya mazi aba bakinnyi bazajya bayicaramo iminota 10 na 15 nyuma y’umukino,kugira ngo bananuke imitsi ndetse bakire utuvune tworoheje bazajya bahura natwo mu mukino, nkuko muganga Mugemana Charles yabitangarije Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “ Ni amazi akonje ku rugero rwa degre celcius 5. Umuntu ajyamo akagererwa mu matako. Ni uburyo bufasha cyane mu kuvura ibikomere bidakabije (blessures musculaires) baba bagiriye mu myitozo cyangwa se mu mukino.Kuriya baba bagiye bakina umupira bagongana, imitsi igenda igira ububabare . Biriya ni kimwe na barafu kuko ariya ni amazi akonje gusa ntawundi muti uba urimo. "

Mugemana yavuze ko nibibashobokera bazajya bakoresha ubu buryo na nyuma y’imyitozo kuko bizajya bibagirira akamaro.

Rayon Sports yatangije ubu buryo nyuma y’imyitozo ya nyuma bakoze bitegura guhangana na AS Kigali ku munsi w’ejo mu mukino w’ikirarane wa shampiyona
Aya mazi azajya akonjesherezwa ku ruganda rwa SKOL abakinnyi ba Rayon Sports bayicaremo nyuma y’umukino cyane ko bakiri mu bikombe 3 bitandukanye.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa AS Kigali:
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim
Rwatubyaye Abdul
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Usengimana Faustin
Eric Rutanga
Nyandwi Saddam
Eric Irambona
Mugisha Francois Master
Mukunzi Yannick
Kwizera Pierrot
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Christ Mbondi
Ismaila Diarra
Bimenyimana Bonn Fils Caleb
Manishimwe Djabel