Uyu musore yanzwe n’umuryango w’umukobwa yakundaga,amenya amakuru y’uko uyu muryango ugiye kumushyingira undi musore,niko koherereza papa w’uyu mukobwa amashusho bari gusambana mu rwego rwo kwereka uyu mubyeyi ko ntacyo bakoze.
Uyu Ali yanzwe n’umuryango w’uyu mukobwa kubera ko bari bamuziho gusesagura bituma babuze umukobwa wabo gushyingiranwa nawe.
Akimara koherereza amashusho papa w’uyu mukobwa,yahise ajya kumurega cyane ko uyu mukobwa abimenye yashatse kwiyahura byatumye urukiko rumuhanisha igifungo cy’amezi 9.
Ali wahamwe n’ibyaha byo gutera ubwoba umuryango w’uyu mukobwa,yabujijwe kuzongera kuvugana cyangwa kwegera umuryango w’uyu mukobwa mu gihe cy’imyaka 10.
IYO BABAREKA BAKIBANIRA KOKO!!! ABABYEYI BARAHEMUTSE.
Ibintu bibera muli iyi si birababaje cyane.None se ko banze ko amurongora kandi n’ubundi barasambanaga?Ibi nibyo byerekana ububi bwo kuryamana mutari mwatera igikumwe.Uyu mukobwa nubwo azarongorwa n’undi muhungu,azahora yicuza impamvu yahaye uyu muhungu.Abakobwa mwishyira abahungu bakabasambanya,mujye mumenya ingaruka bizabagiraho.Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe umuntu umwe gusa tuzabana.Ntabwo tugomba kuyitandika nk’inyanya.Nubwo abasambanyi ari millions and millions,ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Bisobanura ko batazazuka ku munsi w’imperuka wegereje.Soma Yohana 6:40.