Print

Minnaert yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ikintu gikomeye cyabafasha gutsinda Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2018 Yasuwe: 3825

Rayon Sports yongeye kuzuka nyuma y’amakosa akomeye yari imazemo iminsi,igomba gucakirana na Police FC ku munsi w’ejo,aho umutoza Ivan Minnaert yatangaje ko uyu mukino bazawukina bashaka amanota 3 byanze bikunze kugira ngo babashe kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Mu makipe agora Rayon Sports Police ntibamo

Yagize ati “Gutsinda AS Kigali bigomba kudutera imbaraga,nta mpamvu yo gusubira inyuma.Iriya ni intsinzi ikomeye twabonye mu rugamba rwo gushaka igikombe dufite.Twiteguye neza umukino wa Police FC kandi nta mwanya wo kuruhuka.Tugomba guhozaho yaba mu buryo dukina imikino yacu,n’imyitozo yacu.Nta kosa tugomba gukora mu mikino 8 dusigaranye.”

Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino ubanza cya Irambona

Rayon Sports idafite imvune nyinshi, izaba yagaruye mu kibuga kabuhariwe wayo Shabani Hussein Tchabalala ukubutse I Burundi gushaka ibyangombwa bimwerekeza muri Afurika y’Epfo kuvugana n’andi makipe arimo Baroka FC.