Print

PGGSS 8: Bruce Melody yatangaje impamvu ku rubyiniro aririmba atabyina

Yanditwe na: Muhire Jason 5 June 2018 Yasuwe: 510

Mu gitaramo cya kabiri cy’ irushanwa rya PGGSS 8 cyabereye i Musanze umuhanzi Bruce Melody yashimishije abantu kugera ubwo bamwe bamwikirizaga muri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Ntundize’ ndetse n’ Ikinya’.

Buruce Melody yatangarije UMURYANGO ko ko kugira ngo yigarurire imitima y’abafana be agerageza kubaririmbira neza kurusha kubabyinisha kuko biri mu bimuha amanota yo gutsinda muri iri rushanwa.

Yagize ati ” Nukuri ntarindi banga nkoresha ridasanzwe ahubwo ni uko ngerageza kubaririmbira neza kurusha uko mbabyinisha kuko buri mu bimpesha amanota mu irushanwa."

Bruce Melody yavuze ko mu gitaramo giteganyijwe kubera i Huye ararikira abafana be bose kuza bakamushyigikira kugira ngo bizamuheshe gutwara igikombe .