Print

Abakozi ba RIB bagiye guhabwa impuzankano ibaranga

Yanditwe na: 7 June 2018 Yasuwe: 1975

Yagize ati “Ikituranga ni ikarita igaragaza ko umukozi avuye mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, ariko ubu twatanze amasoko agendanye n’umwambaro, aho umukozi wese w’uru rwego azaba ari, azaba yambaye umwenda utuma umuntu umugana umutandukanya n’abandi bakozi.”

Iyi mpuzankano ngo izaba itandukanye n’impuzankano ya Polisi n’ iya Gisirikare.
Ati “Uzaba ari umwambaro umuranga nk’uko ubona Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka bafite umwenda ubaranga, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, natwe hari ubwoko twatekereje dushyira mu masoko ku buryo mu gihe kitarambiranye tuzaba dufite umwenda udutandukanya n’undi muturage uri mu kazi gasanzwe.”

Abari abapolisi 463 bakora ubugenzacyaha bashyigirijwe RIB bakuramo umwambaro wayo, bambara imyenda y’abasivile basanzwe.
RIB itangaza ko bizatwara nk’amezi ane kugira ngo abagenzacyaha babe batangiye kwambara uyu mwambaro ubaranga. Uru rwego ntabwo rugizwe n’abaturuka mu nzego z’umutekano gusa ahubwo harimo n’abasivile bagiye bafite ubumenyi butandukanye.

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Runashinzwe gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Runafite mu nshingano gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.


Icyicaro gikuru cya RIB giherereye mu murenge wa Kimihurura

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

U Rwanda kandi rwashyizeho Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryihariye rishinzwe kwigisha Iyubahirizwa ry’Amategeko. Mu nshingano z’iri shuri harimo gutegura no gutanga inyigisho zongerera ubumenyi abagize Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha n’abandi bagana iri shuri mu bijyanye n’inshingano z’izo nzego.