Print

Uwizeyimana yatwaye agace ka Rwanda Cycling Cup kahariwe kwibuka Abatutsi abazize Jenoside

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2018 Yasuwe: 696

Uyu musore wasigaye ayoboye umukino wo gusiganwa ku magare nyuma y’igenda rya Valens Ndayisenga na Areruya Joseph berekeje mu makipe yo mu Bufaransa,yegukanye uduce 2 twa Rwanda Cycling Cup twikuikiranya kuko n’ubushize ariwe wari watsinze.

Aka gace ka Gatatu ka shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magarekahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, kareshyaga n’ibirometero bisaga 130 Uwizeyimana yagatwaye akoresheje amasaha 3 n’iminota 36 akaba yakurikiwe na Gasore Hategeka ukinira ikipe ya Nyabihu wakoresheje amasaha 3 niminota 38.

Mu cyiciro Cy’abakobwa, uwabaye uwa mbere ni Nzayisenga Valentine,mu gihe mu batarengeje imyaka 23 uwabaye uwa mbere ari Munyaneza Didier