Print

Umwarimukazi yatawe muri yombi kubera gusambana n’umunyeshuli we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2018 Yasuwe: 3040

Uyu mwarimukazi yatamajwe n’ubuyobozi bwe ubwo bwamenyaga aya mahano y’uyu mwarimu bagahita bahamagara polisi nayo ikaza kumuta muri yombi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwarimu yakoze amahano ku kigo cyitwa Cherokee County yakoreraga,ubwo yashukaga umunyeshuli we akamushora mu mibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bapolisi wo mu gace iri shuli riherereyemo yatangaje ko abanyeshuli ari umwe mu mitungo USA ifite ndetse batakwihanganira ubashora mu ngeso mbi ndetse bagiye gukurikirana uyu mwarimukazi warenze ku nshingano ze.

Uyu mugore usanzwe yigisha siporo yaciwe akayabo k’ibihumbi 19 by’amadolari ya US,mu rwego rwo kuba arekuwe kugira ngo akurikiranwe ari hanze.