Print

Donald Trump na Kim Jong Un bamaze kugera muri Singapore hazabera umuhuro w’amateka wabo bombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2018 Yasuwe: 2307

Ibi ibihugu byombi byari bimaze imyaka myinshi bidahura byiyemeje kwicara ku meza amwe mu biganiro none birangiye abakuru b’ibihugu bahuriye mu gihugu cya Singapore.

Perezida Trump yuriye Air Force One indege agenderamo,nyuma y’amasaha make mugenzi we Kim Jong Un ageze muri Singapore ahazabera ibiganiro.

Umuhuro wabo uteganyijwe kuba ku wa kabiri ukabera mu muturirwa mwiza cyane uherereye ku kirwa cya Sentosa.

Trump yavuze ko uyu muhuro ari intambwe ikomeye y’amahoro,ndetse umubano w’aba bakuru b’ibihugu wari umaze amezi 18 urimo rushorera ndetse baterana amagambo yiganjemo gutukana, ugiye kuba mwiza.

Mu biganiro aba bombi bazagirana harimo gusaba Koreya ya Ruguru iyobowe na Kim guhagarika gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Kim Jong Un yakoze agashya ubwo yerekezaga muri Singapore aho mbere y’uko agera muri iki gihugu habanje indege 2 itwara Limousine agenderamo,iya perezida w’Ubushinwa aza mu ya 2,we yaje mu ya 3 ye bwite yitwa Ilyushin 62.