Print

Mu musigiti rwagati Pasiteri yatanze ubuhamya uko Allah yamusuye akamusaba kwibera umusilamu

Yanditwe na: Muhire Jason 10 June 2018 Yasuwe: 2414

Ubwo abasilamu bose baribateranye, uyu mupasiteri akaba n’umuherwe yasobanuye ko atahinduye idini kubera amafaranga cyane ko anakomoka mu muryango w’abayobozi bakuru kandi bafite ubutunzi.

Yabwiye abari bateraniye aho bose ko aho kugira ngo azakore amahano nkayo uwamubanjirije yakoze byarutako yakwiyegurira Allah.

Pasiteri kandi yanagaragaye avuga amasengesho y’abasiramu anafatwa amashusho akubita impanga hasi nk’uko abasiramubose bose babikora agira ati “ Imana niyo nkuru, Imana niyo nkuru.”

Ibi byateye abakirisitu benshi impungenge aho barikumusaba kutazamena amabanga y’idini yarabereye pasiteri banamwihanangiriza kutazagenda asebya idini ryabo.

Umwe mu batanze ibitekerezo byabo kuri ayo mashusho yashyizwe hanze yamwinginze kutazateza umwiryane.

Ati“ Sinzi impamvu wafashe icyemezo nk’icyo gusa ndakwiginze ntuzateze umwiryane mu basilamu nkuko biri mu madini y’abakirisitu. Nimba uhinduye genda utuze ntuzashake gushinga uwawe musigiti. ”

Benshi bakomeje kuvuga ko yabitewe no gukunda amafaranga ashaka icyubahiro.

Bivugwa ko nta gitunguranye kuba yahindura idini cyane ko ngo binanditswe muri bibiliya ko mu gihe k’imperuka benshi bazayoba .