Print

Umwarimukazi yatawe muri yombi kubera gusambana n’umunyeshuli w’imyaka 15 akanamwoherereza amafoto yambaye ubusa atwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2018 Yasuwe: 2960

Uyu mwarimukazi wigishaga siporo by’umwihariko umukino wa Tennis,yahamwe n’iki cyaha cyo gusambana n’uyu mwana w’umunyeshuli kuko basanze barandikiranye ubutumwa busaga 76,n’amafoto y’uyu mugore yambaye ubusa anatwite.

Katherine wasambanye n’umunyeshuli w’imyaka 15

Katherine Harper w’imyaka 28,yasambanye inshuro nyinshi n’uyu munyeshuli ukiri muto,dore ko bakundaga guhurira mu rugo rwe ndetse n’iwabo w’uyu muhungu w’imyaka 15.

Ubu busambanyi bwabaye hagati ya Kamena na Nyakanga mu mwaka wa 2016,ariko yahamwe n’icyaha mu cyumweru gishize nyuma y’aho abayobozi b’ikigo uyu mugore yigishagaho batahuye ko acuditse n’uyu mwana w’umuhungu polisi igakora iperereza.

umwarimukazi wo ku kigo cya Tidwell Middle School yasambanye n’umwana w’imyaka 15

Ubwo ubuyobozi bw’ikigo bwahataga ibibazo uyu mwana w’umunyeshuli utatangajwe amazina,yababwiye ko uyu mwarimu yamujyanye iwe amusaba ko baryamana ndetse ko atari azi uko bikorwa.