Print

Igihe cyageze Trump na Kim barahura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 June 2018 Yasuwe: 1840

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru muri Singapore ko hari amasezerano aribusingane na Kim Jong Un gusa ntiyasobanuye ayo ariyo.

Yagize ati “Ibyinshi biracyaza, byiza cyane. Ntekereza ko ari byiza kurenza ibyo buri muntu yakwitega. Ikirenze ibindi cyiza cyane tugiye gusinyana amasezerano”

Aba baperezida muri iki gitondo bageze kuri hoteli Capella iherereza mu kirwa cya Sentosa. Kim na Trump bahuye ku isaha ya 9:04 ku isaha yo muri Singapore barasuhuzanya mbere y’ uko batangiye ibiganiro byihariye bari kumwe n’ abasemusi gusa.