Print

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka 2018/19

Yanditwe na: 13 June 2018 Yasuwe: 1152

Iyi nama y’abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, niyo yemeje iyo ngengo y’imari ya Leta nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye ku mugoroba.

Muri Mata 2018, nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yamurikiye Iteko Ishinga Amategeko inyandiko y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2018/19 n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2018/19-20/2021.

Icyo gihe yerekanye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ingana na miliyari 2443.5 Frw, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1508 Frw, bingana na 62% by’ingengo y’imari yose ya leta mu 2018/2019.

Yavuze ko inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 396.3 Frw bingana na 16 % by’ingengo y’imari yose ; inguzanyo z’amahanga zikaagera kuri miliyari 400.9 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’imbere mu gihugu zigere kuri miliyari 137.7 Frw, bingana na 6 % by’ingengo y’imari yose.

Uretse iby’ingengo y’imari, nk’uko mu nama ya Guverinoma yateranye kuri uyu wa Kabiri, bunguranye ibitekerezo ku ngingo zirimo kunoza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye; Gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry‘ibikoresho bya pulasitiki cyane cyane ibikoreshwa inshuro imwe bigahita bijugunywa, ndetse n’ibyabisimbura bitangiza ubuzima bw’abantu n‘ibidukikije.


Comments

INOSA 13 June 2018

Iyi ngengo y’ imari ubu barusahurira mu nduru batangiye kuyitera imirwi


RUKUNDO 13 June 2018

Nshingiye ku kuntu ingengo y’ imari u Rwanda rukoresha buri mwaka igenda izamuka ndahamya ntashidikanya ko u Rwanda rurimo gutera imbere ku muvuduko ushimishije.


Ganza 13 June 2018

Twizere ko muri iyi ngengo y’ imari bazadukorera umuhanda Nyacyonga mugambazi kuko warangiritse bikomeye kandi Perezida yatwemereye ko uzashyirwamo kaburimbo