Print

PGGSS 8: Icyari imbogamizi kuri Jay C cyarakemutse

Yanditwe na: Muhire Jason 13 June 2018 Yasuwe: 261

Umuraperi Jay c umwe mu bahanzi 10 barimo guhatanira igihembo cya PGGSS 8 yavuze ko aya marushanwa agitangira mu karere ka Gicumbi yahuye n’immbogamizi y’ibyuma byavugaga nabi gusa ko ku gitaramo cya 2 cyabereye I Musanze ikibazo cye cyakemutse ndetse yiteguye gushimisha abafana ba Hip Hop Nyarwanda.

Yagize ati” PGGSS irimo kujyenda neza ndetse imyiteguro ni yose , gusa ku nshuro ya mbere ibyuma byabanje kuntenguha kuko byavugaga nabi gusa kuri Road Shwo yabaye Musanze byaratunganye ubu niteguye kwereka abafana banjye udushya.”

Twakwibutsa ko kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Kanama 2018, hateganyijwe ikigitaramo cya 3 kizabere mu karere ka Huye aho abahanzi bitabiriye irushanwa rya PGGSS ku nshuro yaryo ya 8 bazasusurutsa abakunzi babo ,abahanzi bitabiriye irushanwa ni , Young Grace ,Just Family ,Khalifan, Jay c, Uncle Austin, Queen Cha, Bruce Melody ,Christopher ,Mico The Best ,Active.