Print

Espagne yirukanye umutoza wayo Lopetegui habura amasaha 24 ngo igikombe cy’isi gitangire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2018 Yasuwe: 1747

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Real Madrid yatangaje ko Julen Lopetegui watozaga ikipe ya Espagne ariwe wasimbuye Zinedine Zidane weguye mu kwezi gushize,biteza akavuyo mu bakinnyi bari mu myiteguro yo gutegura imikino y’igikombe cy’isi,byatumye ubuyobozi bwe bimusezerera kuri iki gicamunsi.

Lopetegui w’imyaka 51 yasezerewe adatoje igikombe cy’isi

Perezida wa Real Madrid niwe wahemukiye Lopetegui,kuko bari bumvikanye ko bazatangaza ko yabaye umutoza wa Real Madrid nyuma y’igikombe cy’isi,amuca inyuma abibwira Ramos nawe abitangariza bagenzi be bakinana, inkuru iba kimomo.

Bimaze gusakara ko Lopetegui yumvikanye na Real Madrid,uyu mutoza yasabye Real Madrid kubitangaza ku munsi w’ejo irabikora,bibabaza ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne bwabyutse bukorana inama y’igitaraganya n’abakinnyi rifata umwanzuro wo kwirukana umutoza mukuru Julen Lopetegui.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne Luis Rubiales yanenze ubunyamwuga bwa Lopetegui kuko yumvikanye na Real Madrid abayobozi be batabizi kandi abafitiye amasezerano,byatumye bafata umwanzuro wo kumwirukana kuri uyu wa Gatatu,amara impungenge abakunzi ba Espagne ababwira ko abakinnyi bamusezeranyije kuzitanga cyane.

Fernando Hierro na Albert Celades,nibo batoza bagiye gutoza ikipe ya Espagne muri iki gikombe cy’isi kizatangira ku munsi w’ejo

Espagne iri mu itsinda B hamwe na Portugal,Maroc na Iran,umukino wa mbere izawukina ku wa Gatanu na Portugal.