Print

Sylvester Stallone wamenyekanye nka Rambo ari mu nkiko akekwaho gusambanya ku ngufu umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2018 Yasuwe: 916

Stallone w’imyaka 71 yatangiye gukurikiranywaho ibi byaha byo gufatira ku ngufu umugore mu biro bye biherereye ahitwa Santa Monica mu mwaka ushize ariko urubanza ruza guhagarikwa.

Umushinjacyaha wa Los Angeles witwa Greg Risling yatangaje ko uru rubanza rw’iki cyaha cyabaye mu myaka 27 ishize rugiye kongera kugaruka ndetse bagiye gukurikirana iki cyamamare giheruka kwamamara muri The Expandables.

Uhagarariye Stallone mu nkiko yavuze ko umukiliya we ahakana ibyo aregwa ndetse uyu mugore umushinja yamaze kuzuza neza impapuro zo kurega uyu mugabo.

Hakomejwe gukusanya ibimenyetso bitandukanye bishobora gushyira mu mazi abira iki cyamamare cyakunzwe cyane mu mafilimi y’intambara nka Rambo 1,2,3,4,Rocky n’izindi.