Print

Nyamagabe: Gitifu w’Akarere afunze by’agateganyo akekwaho kwiba amafaranga y’Akarere

Yanditwe na: Ubwanditsi 14 June 2018 Yasuwe: 9908

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na RIB (Urwego rw’Ubugenzacyaha) bataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe TWAYITURIKI Emmanuel bamukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano yiba amafaranga y’Akarere.

Urwego rw’Umuvunyi rwatangarije Umuryango ko Twayituriki Emmanuel akurikiranweho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano. Akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Kimihurura.

Amwe mu makuru Umuryango wamenye ku byaha Twayituriki Emanuel ashinjwa ni uko yasabaga Akarere amafaranga y’ubutumwa bw’akazi bwa balinga nyuma akazashaka aho asinyisha nk’uwari witabiriyeyo ubutumwa bw’akazi.

Aya makuru kandi avuga ko ubwo Gitifu Twayituriki yari yagize ibyago Nyirakuru wabaga mu Karere ka Nyamasheke akitaba Imana yagiye kumushyingura. Italiki imwe n’umunsi bashyinguriyeho, Twayituriki akaba yari yatse amafaranga y’ubutumwa mu Karere nk’uzajya mu butumwa bw’akazi mu Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) I Kigali.

Ubwo kandi Gitifu Twayituriki yari mu Inama y’Umushyikirano ya 2017 aho yari yanahawe amafaranga y’ubutumwa muri iyi Inama, hari n’andi mafaranga yari yarasabye nk’uzitabira inama ku Ntara y’Amajyepfo ku munsi umwe n’uwo yari mu Nama y’Umushyikirano.

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yo kuwa 19/4/2017 niyo yemeje TWAYITURIKI Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere atangira imirimo taliki ya 1/Gicurasi. Afunzwe by’agateganyo amaze umwaka n’ukwezi kurengaho gato kuri uyu mwanya.

Ibyaha Twayituriki akurikiranweho bimuhamye yahanishwa igifungo hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 7 n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2.


Comments

etienne 18 June 2018

D M uriya amenyereye akazi! Kumufata biragoye


sahabu 16 June 2018

Ubundi se ninde wakubwiye ko hiba abaswa gusa! Umurava wo ntawo yagiraga ahubwo azi kuvuga cyane ariko ibikorwa bikaba bike.


Anaclet 16 June 2018

Mukurikirane cyane na DM nawe sishyashya niwe ahubwo urya cyane naho gitif rwose ararengana wenda D M mumufashe akarere kahumeka kabiri R I B ibikurikiranire hafi. Murakoze


Munyemana Anaclet 16 June 2018

Uwo mugabo rwose ni nyanga mugayo mu karere hose turamuzi turananwemera ni amatiku aturuka kuri D M ahubwo niwe gisambo kinyereza ama frw meshi ya Karere mubikurikiranire hafi ahubwo kuko nawe sishyashya arabangamye cyane. Nyamagabe kweri amatiku yabo azashira ryari?ni ahogusengerwa gusa Imana yite kuwo muvandimwe kuko c’est innocent Vraiement Division muyikurikirane cyane sishyashya.


mistalii 15 June 2018

oh ararenganye kbsa . mukore iperereza .lcyane


15 June 2018

mu bishoboka hakurikiranwa benshi cyane abasanzwemo Kuko, ntamukozi mushyashya upfa kugira amanyanga mukazi . nabasanzwe ubwabo harimo ikibazo cyo kutumvikana ,bakabeshyerana .


mistalii 15 June 2018

mu bishoboka hakurikiranwa benshi cyane abasanzwemo Kuko, ntamukozi mushyashya upfa kugira amanyanga mukazi . nabasanzwe ubwabo harimo ikibazo cyo kutumvikana ,bakabeshyerana .


15 June 2018

mu bishoboka hakurikiranwa benshi cyane abasanzwemo Kuko, ntamukozi mushyashya upfa kugira amanyanga mukazi . nabasanzwe ubwabo harimo ikibazo cyo kutumvikana ,bakabeshyerana .


mistalii 15 June 2018

mu bishoboka hakurikiranwa benshi cyane abasanzwemo Kuko, ntamukozi mushyashya upfa kugira amanyanga mukazi . nabasanzwe ubwabo harimo ikibazo cyo kutumvikana ,bakabeshyerana .


15 June 2018

ibi ni bikeya mubonye


Dushime Pascal 15 June 2018

Ohhhh!!!! Yari inyangamugayo.barebe ataba azize kubangamira bamwe mu nyungu zabo. Akarere nako Gusengerwa!!!


puzzle 15 June 2018

Izo ni system z’imitego bamukoreye mwabantu mwe! Ubwo ni Division waho udashaka ko amwitambika mubifuti bye dore ko nawe atameshe!!!! Bose bakwiye icyuhagiro. Njyewe ndasaba ababishinzwe ngo bakoreshe umutima nama barebe neza aho uwo mugabo aguye bamubyutse kuko ubusanzwe ni umukozi mwiza turamuzi


Peter Claver 14 June 2018

Mukurikirane neza Twayituriki Emmanuel yari umukozi ugira umurava mubyashinzwe, ndumva ibyo akurikiranyweho bidashoboka nkurikije uko muzi kdi yari umuhanga amakosa nkayo ndumva atayagwamo, mukore iperereza rihagije.