Print

Safi yakosorewe mu ruhame kubera icyongereza cye gikocamye kandi byitwa ko arangije Kaminuza

Yanditwe na: Muhire Jason 15 June 2018 Yasuwe: 7613

Ubu butumwa bwa Safi, bwagiraga buti” I am blessed [ndi umunyamugisha], choosed[ ashaka kuvuga ngo’ naratoranijwe’] , Reedemed [naracunguwe], accepted [naremewe] Forgived[ ashaka kuvuga ngo ’narababariwe’] .” Aho Safi yanditse Chosed yari kuba yanditse chosen naho forgived akandika forgiven.

Ubu butumwa bwakuruye impaka mu bakurikira uyu muhanzi bamwe bavuga ko bibabaje kuba umuntu nka Safi wasoje kaminuza atazi gutondagura inshinga mu rurimi rw’icyongereza, abandi bakamushyigikira bavuga ko icya mbere ari ubutumwa.

Mu basubije Safi vuba na bwangu bamusaba gukosora ibyo yanditse harimo na Uwase Hirwa Honorine[Igisabo] wabaye nyampinga wahize abandi mu kugira igikundiro mu 2017, wamubwiraga ko yibeshye agomba gukosora vuba na bwangu. Uyu muhanzi aza guhita abikora ndetse asiba n’ibindi bitekerezo byose byari byatanzwe kuri iyo foto.

Abantu batandukanye bavuze ko uyu mukobwa yashatse kwibasira Safi, ndetse Irene Murindahabi uri mu banyamakuru b’imyadagaduro mu Rwanda nawe ashyira hanze ubutumwa ‘ nizera ko umunsi umwe abantu bazumva ko icyongereza ari ururimi atari igipimo cy’ubumenyi.” Arangije abutura Safi na Miss Igisabo.

Miss Igisabo ntiyazuyaje yahise abwira uyu munyamakuru ko atari agambiriye ikindi ahubwo yabwiraga Safi gukosora amakosa yari akoze.

Yagize ati "Irene unyibukije ko ururimi rukomeye rudakenera igipimo cy’ubwenge ariko ni ubumenyi. Kumvikana mu buryo bunoze n’uwo muganira biba bikenewe. Ibuka ko ururimi ari ikimenyetso ariko siko ibimenyetso byose bizwi, gukosora umuntu ntibivuze kumusuguza cyangwa kumubabaza ahubwo ni uguha agaciro icyo umuntu ashobora kungura mugenzi we. Ndiga, uriga, turiga buri munsi. Ntabwo turagera ku rugero rwo gukemura byose duhura nabyo muri iyi si niyo mpamvu dukenerana.”

Safi Madiba na we mu butumwa yashyize hanze mu minota mike nyuma y’ibi byose yihagazeho avugako abantu batsinda batita cyane ku byo abandi baba babavugaho byose.

Kuri ubu hakaba hibazwa niba Safi yaba yaribenshye cyangwa akaba atazi neza ururimi rw’ icyongereza kandi tariki 28 Ugushyingo 2014 ,aribwo yasoje ibijyanye n’amasomo ye byose muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza.


Comments

17 June 2018

Se trompe est humen


16 June 2018

ntawutibeshya nawe wanditse ngo waribenshye kandi nikinyarwanda nkanswe icyongereza


Gerome 15 June 2018

Ndashimira umunyamakuru wakoze iyi nkuru kuko SAFI MADIBA ni public figure ibyo yanditse byashoboraga kuyobya benshi bagira niko kuri kuko afite abafana benshi


Gretha 15 June 2018

Wowe Yann ndagira ngo nkubwire ko nta tegeko ryari guhana #Safi iyo atanga ubutumwa bwe mu Kinyarwanda. Ikindi biteye isoni kuba umuntu arangiza Kaminuza akandika igitabo atazi Past Participle of verb to Choose and to Forgive. What kind of memoir is that.


15 June 2018

The guy ntago ari umuzungu.kuki tureba cyane ibibi kurenza ibyiza ?ok bwira umwongereza yige ururimi rwacu turebeko azarwandika neza.learn how to correct rather than criticising others,


sadick 15 June 2018

None se yize Icyongereza? Mwagiye musobanuka mukareka ibitaduteza imbere?


15 June 2018

Kwibeshyanibwo Bumuntu.


Yann 15 June 2018

Nonese wowe wanditse iyi nkuru warize? Kuko iyo uba warize wakabaye wibaza niba Safi yarize faculté y’indimi wasanga atariyo yize ikibazo ukagishakira ahandi. Naho abize bose siko bazi icyongereza. Sinibazako turusha amashuri abahinde ariko wumva icyongereza bavuga bikagorana gusobanukirwa. Nawe ujye mw’ishuri wige rero.


Yann 15 June 2018

Nonese wowe wanditse iyi nkuru warize? Kuko iyo uba warize wakabaye wibaza niba Safi yarize faculté y’indimi wasanga atariyo yize ikibazo ukagishakira ahandi. Naho abize bose silo bazi icyongereza. Sinibazako turusha amashuri abahinde ariko wumva icyongereza bavuga bikagorana gusobanukirwa. Nawe ujye mw’ishuri wige rero.