Print

Amwe mu makipe ahagarariye Afurika yatangiye igikombe cy’isi atenguha abafana bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 795

Aya makipe yombi ahuriye ku kuba yatsinzwe ibitego mu minota ya nyuma,yongeye kwerekana ko Afurika ikiri insina ngufi mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kuko yananiwe kwihangana mu minota ya nyuma bikarangira atakaje amanota 3.

Ikipe ya Misiri yakinnye ku I saa munani uyu munsi,yananiwe kwihanganira iminota 8 ya nyuma y’umukino kuko yatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Jose Gimenez ku munota wa 89 w’umukino ku mutwe.

Muri uyu mukino utagaragayemo Mohamed Salah,Uruguay yaruhije ikipe ya Misiri mu gice cya kabiri ndetse kabuhariwe Edinson Cavani arabagora bikomeye byatumye bigaranzura aba banya Misiri.

Maroc yahuye n’ikipe ya Iran basaga n’abari ku rwego rumwe,ariko mu minota 6 y’inyongera yatsinzwe igitego 1-0 na Iran cyitsinzwe na rutahizamu Aziz Bouhaddouz winjiye mu kibuga asimbuye.

Andi makipe asigaye mu yahagarariye Afurika ni Nigeria izakina ku munsi w’ejo saa mbili z’ijoro na Denmark,Senegal na Tuniziya.