Print

Espagne yanganyije na Portugal mu mukino Cristiano Ronaldo yagaragaje ubudasa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2018 Yasuwe: 2572

Umukino ugitangira ku munota wa 3 gusa Cristiano yafunguye amazamu kuri penaliti nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina na myugariro Nacho Fernandez bakinana mu ikipe ya Real Madrid.

Espagne yari yabanje mu kibuga abakinnyi bafite amazina akomeye ndetse bazwiho guhererekanya umupira yahise yiharira umukino ndetse itangira kurusha bikomeye Portugal byatumye ku munota wa 24 Diego Costa yishyura igitego nyuma yo gucenga myugariro Jose Fonte wa Portugal,agatera ishoti rikomeye mu izamu Patricio ntabashe kurikuramo.

Ku munota wa 44 nibwo Portugal yibye umugono Espagne Guedes ahereza umupira Cristiano Ronaldo atera ishoti ritari rikomeye ryaganaga aho umunyezamu De Gea yari ari,agiye gufata umupira uramucika wigira mu izamu,bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya Portugal kuri kimwe cya Espagne.

Espagne yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino yatangiye igice cya kabiri iri hejuru cyane ndetse iri guhererekanya umupira ku kigero cya 62 ku ijana byatumye Diego yongera kuyitsindira igitego ku munota wa 54.

Bidatinze ku munota wa 58, myugariro Nacho Fernandez yaje kubona umupira mwiza waturutse ku gitutu gikomeye botsaga Portugal,akubita ishoti rikomeye adahagaritse umupira ukubita igiti cy’izamu winjiramo,Espagne iba ibonye igitego cya 3 kuri 2 bya Portugal.

Ku munota wa 88 nibwo kabuhariwe Cristiano Ronaldo yeretse isi yose ko Ballon d’Or 5 afite atazibonye ku bw’amahirwe cyangwa impanuka kuko yatsinze igitego cyiza cyane kuri Coup franc,amakipe yombi arangiza anganya ibitego 3-3.

Iri tsinda rya B riyobowe na Iran yatsinze Maroc igitego 1-0 mu mukino wabanje mu gihe aya makipe yombi ayikurikira n’inota 1.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
PORTUGAL (4-4-2)
: Patricio ; Soares , Pepe , Fonte , Guerreiro ; Bernardo Silva (Quaresma 69), Moutinho , William Carvalho , Bruno Fernandes (Mario 69); Ronaldo, Guedes (Andre Silva 80)

SPAIN (4-2-3-1): De Gea ; Nacho , Pique , Ramos, Alba ; Busquets , Koke ; David Silva (L. Vazquez 86), Isco, Iniesta (Thiago 69); Costa (Aspas 77)