Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne,uyu kabuhariwe ugomba kuba kapiteni wa FC Barcelona nyuma y’igenda rya Andres Iniesta yabwiye abayobozi b’iyi kipe gushyira ingufu mu gushaka Mohamed Salah kubera ubuhanga yagaragaje mu mwaka w’imikino ushize.
Lionel messi yabwiye ubuyobozi bwa Barca kugura Salah wahize abandi mu Bwongereza umwaka ushize
Messi yahawe uburenganzira bwo kuvuga umukinnyi abona wafasha ikipe bakamugura,yabwiye ubuyobozi bwa FC Barcelona ko Salah w’imyaka 26 watsinze ibitego 44 mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino ushize ariwe ugomba kuza kumufasha we na Suarez.
FC Barcelona yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibone umufaransa Antoine Griezmann ariko ntibyayihira kuko uyu musore yatangaje ko atazava muri Atletico Madrid,akaba ariyo mpamvu ibitekerezo bya Messi byerekeje kuri Salah.
Yadusebe jepee